Image

CHENO

  • Ahabanza
  • Abo turibo
  • Intwari z'u Rwanda
  • Amakuru
  • Inyandiko
  • Français
    English Français Kinyarwanda

Amakuru

  • Amakuru
  • Amatangazo

ABAKORA MU NZEGO Z’UMUTEKANO BASABWE KURANGWA N’INDANGAGACIRO Z’UMUCO

None tariki ya 23 Nzeri 2026, Abapolisi n’izindi nzego z’umutekano bo ku rwego rwa ofisiye 167 bari mu mahugurwa azwi nka ‘Tactical Command Course’ mu ishuri rya Polisi rya Gishari, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera, mu Mujyi wa Kigali.

Bahawe ikiganiro ku mateka y’ubutwari mu Rwanda, Intwari z’Igihugu ndetse n’indangagaciro z’ubutwari arizo: 

  • Kugira umutima ukomeye kandi ukeye, 

  • Kwitanga

  • Gukunda igihugu

  • kugira ubushishozi

  • Kugira ubwamamare mu butwari

  • kuba intangarugero

  • kuba umunyakuri

  • kugira ubupfura 

  • kugira ubumuntu. 

Ikiganiro cyatanzwe kandi cyagarutse ku bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko nk'uko byagaragaye ko bigira ingaruka mbi ku rubyiruko, ku miryango no ku iterambere ry’Igihugu.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Déo NKUSI, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda (RNP) kuba bafata umwanya wo kuza gusura Ibicumbi by’Intwari, abasaba ko ubumenyi bahavana bajya babusangiza n’abandi, bikabafasha kwimakaza indangagaciro z’umuco n'ubutwari mu mirimo yabo ya buri munsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CHENO, bwana Déo NKUSI yasabye abakora mu nzego z’umutekano kurangwa n’indangagaciro z’umuco mu murimo bakora, Kigali, tariki ya 23 Nzeri 2026.Abakora mu nzego z’umutekano bakurikiye ikiganiro, Kigali, tariki ya 23 Nzeri 2026.

Nyuma y’ikiganiro, bagize umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo, Kigali, tariki ya 23 Nzeri 2026.

Abasuye Igicumbi, beretswe imva n’ibimenyetso by’Intwari z’Igihugu, Kigali, tariki ya 23 Nzeri 2026.Beretswe ubusitani burimo bimwe mu biti n’imiti gakondo Abanyarwanda bifashishaga, Kigali, tariki ya 23 Nzeri 2026.

Ifoto y’abasuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu bari kumwe n’abakozi ba CHENO, Kigali, tariki ya 23 Nzeri 2026

Retour

Useful links

  • Government of Rwanda
  • MINUBUMWE
  • Web Mail
  • GSAS

Tubarize Hano

(+250)787859090

info@cheno.gov.rw

Dukurikire kuri

[Translate to Kinyarwanda:]