Igicumbi cy’Ubumuntu mu Karere ka Rubavu
Igicumbi cy’Ubumuntu kiri mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi ahahoze hazwi ku izina rya “Centre Saint Pierre” aho Intwari y’Imena NIYITEGEKA Félicité yakoreye ibikorwa by’ubutwari mu mwaka wa 1994.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, NIYITEGEKA Félicité yari Umuyobozi wa “Centre Saint Pierre”, aho yari kumwe n’Abatutsi bari baje aho muri urwo rugo, bamwe bari bahamaze iminsi bari mu mwiherero, abandi baraje bahunze ubwicanyi. Musaza we Lt. Col NZUNGIZE Alphonse wari umusirikare mu ngabo z’igihugu zatsinzwe amaze kumenya ko mushiki we ashobora gupfa, yamwoherereje abamuhungisha, umusaba ko yava aho kuri Centre, agahunga urupfu, agasiga abamuhungiyeho. Nyamara Félicité we yarabyanze yemera gupfana nabo.
Mu mwaka wa 2015 mu gihe cyo kwagura umupaka wa “La Corniche Border Post”, Centre Saint Pierre yaguzwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo RTDA, kuva ubwo haba umutungo wa Leta.
Mu rwego rwo kubungabunga amateka y’Intwari NIYITEGEKA Félicité, CHENO yarahavuguruye nk’Igicumbi cy’Ubumuntu. Ubu ni ahantu hasurwa higisha amateka y’ubutwari n’ubumuntu buhebuje.
CHENO yatangiye kwegeranya inyandiko n’ibikoresho bizashyirwa mu imurika ry’amateka y’ubutwari bwaranze NIYITEGEKA Félicité.
Ikitonderwa : Gusura ibicumbi by’Intwari ni ubuntu, Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko barakangurirwa kubisura no gusobanukirwa amateka y’ubutwari bibumbatiye.
