MUTARA III RUDAHIGWA
 | Yababaye umwami w'u Rwanda(1931-1959) yagaragaje ibikorwa by’urukundo mu banyarwanda ashyiraho ikigega cyo kurihira amashuri abana b'abanyarwanda. Yakuyeho ubuhake abusimbuza akazi.Yagabiye abakene. Yahirimbaniye ubwigenge. |
---|
RWAGASANA Michel
 | Yabaye umunyamabanga w'Inama nkuru y'Igihugu cy'U Rwanda n'Umunyabanga w'Umwami Mutara III Rudahigwa,Yabaye umukozi wa Leta Mbiligi muri Teritwari ya Ruanda-Urundi mu Biro bishinzwe abakozi kavukire i Bujumbura. Yagaragaje ubumuntu mu mibereho ye , agaragaza umutima wo gukunda abantu no kurwanya Politike y’amacakubiri bituma ahara byose kugeza k'ubuzima bwe ,yanze gukoresha ububasha yahawe ku nyungu ze bwite. ahubwo aharanira ubumwe bw’Abanyarwanda. |
---|
Madam Agathe UWIRINGIYIMANA
 | Yabaye Minisitiri w'Intebe (Nyakanga 1993-mata 1994).yagize umutima wa kigabo ari Minisitiri w'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye. Yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri mu gihe abashinze icyo bita iringaniza bari bagitegeka igihugu. Yarwanije ishyirwa mu bikorwa rya Jenocide yakoreye Abatutsi ndetse aza kwicwa azira ibitekerezo bye. |
---|
NIYITEGEKA Felicite
 | Yakoze imirimo itandukanye irimo kwigisha, kurera, gucunga umutungo, no gufasha abatishoboye. Mu mwaka wa 1994 Jenocide yakorewe Abatutsi yamusanze ku Gisenyi aho yiciwe azira ko yarwanye ku Batutsi bihishe mu kigo ashinzwe kuyobora cya Centre Saint Pierre. |
---|
ABANYESHURI B'I NYANGE BATEWE N'ABACENGENZI BANGA KWITANDUKANYA tariki ya 18/03/1997 MU IJORO
Iri shuri ryisumbuye riherereye mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Ngororero ahari mu ntara ya kibuye. Mu mwaka wa1997 ubwo mu Rwanda hari umutekano muke, abacengezi bateye iri shuri binjira mu mwaka wa 5 n'uwa 6. Ubwo abo banyeshuri baterwaga n'abacengenzi, bakinjira bahise bababaza bati: Muratuzi?, barongera baravuga bati :Mwatwirukanye mu Rwanda duhungira muri Zaïre mudusangayo none “vous allez me voir”. Basabye aba banyeshuri kwitandukanya. bavuga bati: “Abahutu bajye ukwabo n'Abatutsi ukwabo” . Abanyeshuri basubiza bavuga bati: “twese turi Abanyarwanda”. Nibwo abacengezi batangiye kubarasa. Bamwe muri bo barapfa abandi barakomereka. Aba banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bwahoraga bubashishikariza kubana mu mahoro.Abanyeshuri barokotse igitero cy’abacengenzi bahamya ko bakundaga gusenga kandi abayobozi bakababa hafi. Aya mafoto agaragaza abanyeshuri bishwe mu gitero, n’umwe wapfuye nyuma azize ingaruka z’Igitero; ariko 40 barokotse icyo gitero nabo ni Intwari z’Igihugu, mu cyiciro cy’Imena.
 |
---|