UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU UREGEREJE, KUKI TWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI?

Umunsi w’Intwari z’igihugu wizihizwa tariki 1 Gashyantare uko umwaka utashye, kuri ubu harabura iminsi mike ngo uwo Munsi ugere, ibyinshi mu bikorwa biwumburira byatangiranye n’icyumweru cy’ubutwari ku wa 24 Mutarama 2020. Ni yo mpamvu twifuje kugaruka ku mpamvu tuwizihiza n’icyo Uyu Munsi ukwiye kudusigira nk’Abanyarwanda.

Kuzirikana Intwari z’u Rwanda ni inshingano zacu kuko tugomba gushima Abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragaje ibikorwa n’ibitekerezo bifitiye u Rwanda akamaro;

Kuzirikana Intwari z’Igihugu bituma Abanyarwanda bakomeza umuco wo gukunda Igihugu cyabo, kunga ubumwe, kubana neza no guharanira icyateza Igihugu imbere ;

Kuzirikana Intwari z’u Rwanda ni uburyo bwo gushimangira ibyiza byagezweho mu mibereho n’imibanire myiza by’Abanyarwanda, hashyirwa imbere ibyubaka umuryango wacu nk’Abenegihugu,  abanyafurika n’abatuye isi muri rusange;

Iyo tuzirikana Intwari, dushima abana b’u Rwanda bitanze bahanga u Rwanda, abarwubatse, abarubohoye ingoyi y’ubukoroni n’iy’ubutegetsi bubi, ndetse n’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994. Tuzirikana kandi abakoze ibindi bikorwa by’ubutwari nk’abakomeye ku bunyarwanda n’abarwanyije akarengane ako ari ko kose.

Muri uyu mwaka Umunsi w’Intwari uzizihizwa ku nshuro ya 26, ku nsanganyamatsiko igira iti :

«  Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu »  

 

Share Button