UMUNSI MWIZA WO GUKUNDA IGIHUGU, 1 UKWAKIRA 2019

Itariki ya 1 Ukwakira 1990, mu mateka y’u Rwanda itwibutsa urugamba rwo kubohora Igihugu rwaranzwe n’indangagaciro zo “gukunda Igihugu” “n’ubwitange” buhebuje byagaragajwe n’abagize uruhare muri urwo rugamba. Ni Umunsi wo Gukunda Igihugu. 
Gukunda Igihugu bivuze Gushyira imbere no guharanira ubusugire, iterambere, ishema by’Igihugu n’ubumwe bw’Abagituye

Umuco wo gukunda igihugu ugaragara nk’inkingi ya mwamba muzakuye u Rwanda mu bihe bikomeye rwanyuzemo mu mateka, ukaba n’umusingi ukomeye ikerekezo cy’u Rwanda cyubakiyeho.

Mu Mateka y’u Rwanda, gukunda Igihugu byahuzwaga no guharanira ubusugire bwacyo.  Abanyarwanda, kuva kera bumvaga neza ubusugire bw’Igihugu icyo busobanuye bagira bati: “Ubusugire bw’abagabo, ubusugire bw’abagore, ubusugire bw’inka, ubusugire bw’ingoma.”

Ibi bisobanuye ko abayobozi, ingabo z’Igihugu n’abaturage bagombaga guharanira ko nta muntu uhungabanya ubukungu/ubutunzi, ubuyobozi n’ibirango by’Igihugu.

Mu nshingano z’ubuyobozi bw’Igihugu n’ingabo kubungabunga abenegihugu; abagabo n’abagore byari ku isonga. Umunyarwanda ntiyahungabanywaga. Ibi biri mu byafashije u Rwanda kutagerwamo n’icuruzwa ry’abantu (esclavagisme/slavery) kuko umwami n’ingabo batari kwemerera abahungabanya umudendezo w’abaturage.

Mu mateka y’Abanyarwanda, inka ni ikimenyetso cy’ubukunguku, umwami yari afite inshingano zo kurinda ubusugire bw’inka, bivuze kurinda ubusugire bw’ubukungu bw’Igihugu. 

Kuva kera na kare Gukunda Igihugu ni inshingano y’umunyagihugu mwiza, yaba umuyobozi n’umuturage usanzwe. Abanyarwanda ntibatinyaga gutanga ubuzima bwabo ku bw’inyungu z’Igihugu n’ubusugire bwacyo mu ngeri twavuze haruguru. Mu mateka ya vuba, Abanyarwanda ntibatinye guhara ubuzima bwabo mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rurashimira Abanyarwanda bose bagaragaje gukunda Igihugu mu bihe bitandukanye, abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu cyane cyane abatanze ubuzima bwabo.

Umuco wo gukunda Igihugu ntugaragarira ku rugamba gusa; gukunda Igihugu bishobora kugaragarira mu byiciro byose by’imibereho y’abantu n’iy’igihugu, nko kugitabarira, kukirengera, kugiteza imbere mu bukungu, mu mibereho myiza, mu buyobozi bwiza, mu bumenyi n’ikoranabuhanga no mu byerekeye umutekano n’amahoro. Ndetse no kugaragaza isura nziza y’Igihugu aho uri hose kandi buri  gihe.

Kuri ubu, kugunda Igihugu no kukitangira ntibisaba guhara ubuzima birasaba guhuza imbaraga nk’abenegihugu mu iterambere.  Abenegihugu barasabwa ubufatanye, ntawe usigaye, ntawe unebwe tugakorera hamwe mu kerekezo twahisemo. 

Umunsi mwiza wo gukunda Igihugu.

Share Button