U RWANDA RWIZIHIJE UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU KU NSHURO YA 28

Tariki 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho Abanyarwanda bari mu gihugu no muhanga bahurira ahantu hatandukanye bazirikana ibikorwa byiza byaranze Intwari z’u Rwanda n’amasomo bavomamo mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.

Kimwe n’umwaka ushize, kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 28, byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya Covid 19.

IBYARANZE UMUNSI MUKURU WO KWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU 2022.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’u Rwanda banashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari giherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu bashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu, 1/02/2022.

Ku nshuro ya 28, Intwari z’u Rwanda zizihijwe hagendewe ku nsangamatsiko igira iti: ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.


Umuhango wo guha icyubahiro Intwari z’Igihugu witabiriwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu, Uhagarariye abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, Intwari z’Imena z’i Nyange n’abahagarariye imiryango y’Intwari z’Igihugu zatabarutse.

Nyakubahwa Uhagarariye abahagarariye Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko hazirikanwa ubuzima bw’Intwari z’u Rwanda zitanze kugira ngo Abanyarwanda bose babe bafite igihugu bishimira.

Yagize ati “Umunsi Mwiza w’Intwari! Turazirikana ubuzima bw’intwari z’u Rwanda; abagabo n’abagore bitanze ngo dushobore kubaka igihugu gishyize hamwe kandi gifite agaciro dufite ubu.”

Yakomeje agira ati “Ibi ni umwenda ukomeye kuri buri wese muri twe; dukore duharanira icyateza imbere igihugu cyacu.” Agaruka ku ruhare rw’urubyiruko mu kubungabunga umurage w’u Bunyarwanda, ati: “Rubyiruko rwacu, tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.”

Uwungirije Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Godeliève Mukasarasi yavuze ko iyi nshuro kuzirikana ubutwari byahawe umwihariko wo gushishikariza urubyiruko gukora ibikorwa by’ubutwari.

Ati “Ubutwari bw’Abanyarwanda ni agaciro kacu ariko cyane cyane urubyiruko rukagira bya bikorwa by’ubutwari kuko aribo ejo bazaba barimo abayobozi bitangira igihugu ndetse bakanoza imikorere y’igihugu.”

Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare kuva mu 1999 kuko mbere yaho mu 1994 kugeza mu 1998 wizihizwaga tariki ya 1 Ukwakira ugahuzwa n’umunsi wo gukunda  igihugu.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzakomeza kwizihizwa mu bice bitandukanye by’isi binyuze mu biganiro bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga aho Abanyarwanda bakomeza gusangira indangagaciro zaranze Intwari kugira ngo bazifatireho urugero.

Share Button