Mu rwego rwo kubungabunga amateka y’ubutwari, i Remera mu Karere ka Gasabo ahasanzwe Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu hari kubakwa inzu ndangamateka izajya ifasha abayisura gusobanukirwa n’ubutwari bw’Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.
![]() |
Inteko y’Urwego, iyobowe na Hon. Prof. HABUMUREMYI Pierre Damien basura inyubako, Kigali, 21/11/2019
Ubwo Inteko y’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe yasuraga aho imirimo igeze kuri wa 21/11/2019, yeretswe imiterere y’inzu n’ibice biyigize.
![]() |
Itsinda rishinzwe gukirikirana imirimo, Kigali 20/11/2019
Ubwo itsinda rishinzwe gukurikirana imirimo ryasuraga iyi nyubako ku wa 20/11/2019, ryashimye aho imirimo igeze risaba ababishinzwe ko ibisigaye byihutishwa kandi bigakorwa neza.
![]() |
Iyi niyo miterere y’inzu iri kubakwa ku Gicumbi cy’Intwari i Remera.