IMYITEGURO Y’UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU 2020

Kuri uyu wa kane tariki 31 Ukwakira 2019, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo n’Umuco habereye inama ya mbere yahuje abafatanyabikorwa b’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe mu gutegura Umunsi w’Intwari z’Igihugu 2020.

Bwana Nkusi Déo, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Urwego/CHENO, yavuze ko muri uyu mwaka ku biganiro n’imikino ngororamubiri bisanzwe bibaho muri football, basketball, volleyball na sitting volley ball, umwaka utaha hateganyijwe kuziyongeraho imikino gakondo nko gusimbuka urukiramende n’iyindi. Mu cyumweru cy’Ubutwari kizatangira ku wa 24 kugeza 31 Mutarama 2020;  abakunzi b’amagare nabo barazirikanwe. Irushanwa ry’Ubutwari rikaba ari ubwa mbere ribaye muri uyu mikino.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa tariki ya 1 Gashyantare uko umwaka utashye hagamijwe gukangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko umuco w’ubutwari no gushima Abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragaje ibikorwa n’ibitekerezo bifitiye u Rwanda akamaro; gushima abana b’u Rwanda bitanze bahanga u Rwanda, abarwubatse, abarubohoye ingoyi y’ubukoroni n’iy’ubutegetsi bubi, ndetse n’abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994. Kuri uwo Munsi tuzirikana kandi abakoze ibindi bikorwa by’ubutwari nk’abakomeye ku bunyarwanda n’abarwanyije akarengane ako ari ko kose.

Nyuma y’inama, abafatanyabikorwa b’Urwego banasuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu bareba aho imirimo y’ubwubatsi igamije kuhavugurura igeze, banasobanurirwa imiterere y’umushinga.

   

Share Button