URUBYIRUKO 168 RURI MURI GAHUNDA Y’INTORE MU BIRUHUKO RWASUYE IGICUMBI CY’INTWARI Z’IGIHUGU

Kuri uyu wa gatanu tariki 29/11/2019, urubyiruko 168 ruri mu kigero cy’imyaka 7 na 13 rwasuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera rutoza umuco w’ubutwari.

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Ibinyujije muri gahunda y’Intore mu biruhuko ibafasha  kwiyungura ubwenge ikabahuriza hamwe bagahabwa amasomo atandukanye yiganjemo ay’uburere mboneragihugu; muri iyi gahunda kandi urubyiruko rutozwa gukunda Igihugu no ku gikorera.

Ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu bakiriwe na BYISHIMO Patrick, Umukozi w’Urwego wabakiriye yabasobanuriye indangagaciro z’ubutwari n’inzego z’Intwari z’Igihugu. Muri iki kiganiro yasabye urubyiruko kurangwa n’ubutwari n’ibindi bikorwa by’ingirakamaro.

 

Ifoto y’urwibutso; Kigali ku wa 29/11/2019

Share Button