URUBYIRUKO RWIMENYEREZA UMWUGA MURI “WILSON TOURS” RWASUYE IGICUMBI CY’INTWARI Z’IGIHUGU

None ku itariki 4/10/2019, urubyiruko rugera kuri 50 rwasuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera rusobanurirwa amateka y’Intwari, banashishikarizwa kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari.    

Urubyiruko rwimenyereza umwuga mu byerekeranye n’ubukerarugendo mu Kigo kitwa “Wilson Tours” basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu mu rwego rwo kumenya amateka y’ubutwari mu Rwanda; urwo rubyiruko rwiga mu mashuri Makuru n’Ayisumbuye harimo; University of Tourism, Technology and Business Studies (UTB), East African University Rwanda( EAUR), Lycée de Kicukiro Saint Patrick n’ahandi.

Mu kiganiro bahawe na Bwana BYISHIMO Patrick, Umukozi w’Urwego ushinzwe Ibicumbi by’Intwari z’Igihugu, basobanuriwe mu nshamake amateka y’ubutwari mu Rwanda, ibiranga Intwari z’Igihugu, impamvu twizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu ndetse n’Impeta z’Ishimwe zemejwe.

 

   

Urubyiruko rusobanurirwa amateka y’ Intwari y’Imanzi Maj. Gen. Fred GISA RWIGEMA, ku wa 04/10/2019

Olivier UWIRINGIYIMANA wiga Kivu Hills Academy mu Karere  ka Rutsiro, mu mwaka wa gatanu w’ubukerarugendo, yavuze ko yishimiye uburyo Leta y’u Rwanda iha agaciro abakoze ibikorwa by’Ubutwari yishimiye n’imfashanyigisho bahawe ko bizamufasha kugera ikirenge mu cy’Intwari.

Urubyiruko rwasabwe kurinda ibyagezweho, gushyira imbere buri gihe ubumwe bw’abanyarwanda no kwigira ku rugero rwiza intwari zatanze ruharanira kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari.

  

Hafashwe n’ifoto y’urwibutso, ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu ku wa 04/10/2019

Share Button