“IYO MUSUYE IGICUMBI K’INTWARI HARI INDANGAGACIRO Z’UBUTWARI MUTAHANA KANDI MUKABA MWAZITOZA N’ABANDI. NKUSI Déo, 03/08/2019

Kuri uyu wa gatandatu  tariki  3 Kanama 2019, abasirikare barenga magana atatu (300) bitegura kujya mu cyiciro cy’aba ofisiye bato mu Ngabo z’u Rwanda basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, giherereye i Remera mu Karere  ka Gasabo bayobowe n’abarimu babo 20.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe NKUSI Déo,  mu kiganiro ku butwari yahaye abo basirikare, yababwiye ko ubutwari bugendana n’ubwitange, kandi ko Intwari ari umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho kugeza ubwo kibaye igikorwa cy’ikirenga, gifitiye abandi akamaro, kandi akabikora mu bupfura ntagamburuzwe n’amananiza. Yababwiye kandi ko gusura Igicumbi cy’Intwari bifasha uwahasuye kumenya neza indangagaciro zaranze Intwari, akazigiraho kandi akaba nawe yazigeza ku bandi. Yagize ati: “Iyo musuye Igicumbi k’Intwari hari indangagaciro z’ubutwari mutahana kandi mukaba mwazitoza n’abandi.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego RWAKA Nicolas, yibukikje abo basirikare ko ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda kuva kera na kare, abasaba kugera ikirenge mu cy’ababanjirije no  kwigira ku Ntwari z’Igihugu, bakomeza indangagaciro yo gukunda Igihugu no  kukitangira bibaye ngombwa. 

 

Lt. Col. KAYIRANGA Joseph, umwe barimu bigisha abo basirikare asanga gusura Igicumbi cy’Intwari bibafasha kumenya amateka yaranze Igihugu cyabo, bakamenya n’Intwari zababanjirije bityo nabo bakagira inyota yo kugera ikirenge mu cy’Intwari.  Ibi kandi bishimangirwa na OC KIMEZA Happy wavuze mu izina rya bagenzi be, wagize ati: “Natwe tuzaharanira gutera intambwe tugera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu.”

Iryo tsinda ryahawe kandi umwanya wo kubaza ibibazo, gutanga ibitekerezo no guha icyubahiro Intwari z’Igihugu rishyira indabo ahabugenewe.

Share Button