ABAGENERWABIKORWA 200 BA SEVOTA BASUYE IGICUMBI CY’INTWARI Z’IGIHUGU

Kuri uyu wa kane, tariki 09 Kanama 2018, abagenerwabikorwa b’Umuryango Sevota, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, bagamije kwigira ku mateka y’Intwari, mu rugendo rwo kwiyubaka no kurangwa n’ubutwari mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Bwana RWAKA Nicolas, Umuyobozi w’Ishami ry’ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, yabasobanuriye ko ubutwari bwaranze abanyarwanda kuva kera, ko n’ubwo amateka ya kera yibandaga ku rugamba, akagaragaza ubutwari bw’abagabo barwanaga, ariko hari n’abagore bagize ubutwari mu bihe bitandukanye, nka Robwa wabaye umutabazi. 

Rwaka, yanababwiye ko icyateye abakoroni gusenya indangagaciro z’Abanyarwanda zirimo n’ubutwari ari uko bari bazi neza ko byoroshye gushuka utazigira, gusenyuka kw’izo ndangagaciro bikaba ari byo byasenye Ubunyarwanda bikanageza u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Mata 1994.

Bwana Byishimo Patrick, umukozi w’Urwego ufite mu Nshingano kubungabunga Ibicumbi by’Intwari z’Igihugu, yabasobanuriye ko nyuma ya Jenoside, umukoro ukomeye ubuyobozi bwari bufite wari uwo kugarura indangagaciro zari zaratakaye, zirimo gukunda Igihugu, ubupfura, ubumuntu n’izindi. Iyo niyo mpamvu hanatoranyijwe Intwari z’ikubitiro mu cyiciro cy’Imanzi n’Imena ngo zitange urugero rwiza. 

Madamu UMUTONI Denise, Umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu Rwego, yabasobanuriye uburyo Intwari zitoranywa; ababwira ko buri Munyarwanda ubishatse yemerewe gutanga umukandida ukorwaho ubushashatsi, ko ari ko ntawitangaho umukandida ubwe. Anababwira ko nyuma yo kubona abakandida, hatangira ubushakashatsi bwimbitse aho Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Urwego bukora ubushakashatsi bw’ibanze, bukagezwa ku Nteko y’Urwego, ikabwemeza, ariko ko Umukuru w’Igihugu, ari we ufata icyemezo ku bantu bashimirwa ku rwego rw’Igihugu.

Nyuma y’Ibiganiro bitandukanye abagenerwabikorwa ba Sevota bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, gutanga ibitekerezo no gusura ibimenyetso n’imva z’Intwari z’Igihugu. 

SEVOTA ni Umuryango washinzwe mu 1994; uharanira kwishyira hamwe kw’imfubyi n’abapfakazi bafite intego yo gukora no kwiteza imbere. Watangijwe na Madamu MUKASARASI Godelieve kuri ubu akaba n’Umukuru w’Inteko y’Urwego wungirije, agamije kongera kubaka imibanire y’abantu yari yatakaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.  Kuri iyi nshuro abagenerwabikorwa ba Sevota basuye Igicumbi ni 200 barimo abagore bahohotewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’abana bavutse kuri iryo hohoterwa.  

Share Button