Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko umuco w’ubutwari, Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, rwashyizeho Club Umuco n’Ubutwari nk’amatsinda urubyiruko ruganiriramo amateka n’indangagaciro zaranze Intwari z’Igihugu, bityo nabo bakihatirwa kugera ikirenge mu cy’Intwari. Ni muri urwo rwego guhera tariki 15 Gicurasi 2018, Urwego rwatangiye ishingwa rya club Umuco n’Ubutwari mu Mashuri y’Imyuga.
![]() |
---|
Ikiganiro muri APAPEM Muhondo, 16 Gicurasi 2018
Muri club Umuco n’Ubutwari, urubyiruko rubona umwanya uhagije wo kuganira ku mateka y’Intwari z’Igihugu, n’ay’ubutwari muri rusange. Batozwa kandi guhimba imivugo, ibisigo, indirimbo n’ibindi bihangano bisingiza Intwari z’Igihugu.
Club Umuco n’ubutwari ku rwego rw’amashuri abanza n’ayisumbuye zatangiye mu mwaka wa 2013, Muri uyu mwaka wa 2018 zikaba ziri gushingwa mu mashuri Makuru na Kaminuza, ndetse no mu mashuri y’imyuga.
Isuzuma rya Club Umuco n’Ubutwari mu bihe bitandukanye ryagaragaje ko ibikorwa byiza club zimwe na zimwe zateje imbere, birimo nko kuba abanyeshuri bishyiriraho uburyo bwo gufasha bagenzi babo bakennye kurusha abandi, kunganirana, gutinyuka kugaragaza amwe mu makosa abanyeshuri bamwe na bamwe bagwamo ndetse no gushyiraho uburyo bwo kuyarwanya, gutegura ibitaramo bisingiza Intwari z’Igihugu cyane cyane mu gihe cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu.
![]() |
---|
Ikiganiro muri APAPEN Secondary School, Kirehe, 17 Gicurasi 2018.
Abanyeshuri kandi byagaragaye ko bumva neza akamaro ko kugira umuntu bafataho ikitegerezo mu byo bakora, bityo bikabafasha kwigana ingendo Intwari z’Igihugu. Mu bindi club Umuco n’Ubutwari zifasha abanyeshuri, harimo no kumenya ahantu haranzwe n’amateka y’ubutwari no kuhasura.
Urwego ruboneyeho kongera gushishikariza abanyeshuri kuba abanyamuryango ba club Umuco n’ubutwari. Ruboneyeho gusaba ubufatanye butandukanye, haba mu barezi, ababyeyi n’inzego bwite za Leta mu ikurikiranabikorwa n’ubujyanama ku banyamuryango ba club Umuco n’Ubutwari.