Inteko y’Urwego yakiriye Igihembo cya Madamu MUKASARASI Godelieve, umwe mu bayigize.

Mu nama y’Inteko y’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, yateranye ejo ku wa kane tariki 26 Mata 2018, mu cyumba cy’inama cy’Urwego, Inteko y’Urwego yakiriye igihembo Madamu Mukasarasi Godelieve, umwe mu bayigize yahawe ku rwego rw’isi ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze

Madamu Mukasarasi ari mu bagore 10 bashimiwe na Guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, ku wa 23 Werurwe 2018, ku bw’uruhare yagize mu guharanira amahoro, no guteza imbere abagore, ibikorwa yakoze atirengangije ingaruka byashoboraga kumugiraho.  

Nk’uko Madamu MUKASARASI yabisobanuriye abagize Inteko y’Urwego nawe abarizwamo, iki gihembo Guverinoma ya Amerika, imaze kugitanga ku nshuro ya 12, ikigenera abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku isi. Igihembo yahawe kandi kugeza ubu kikaba kimaze guhabwa abagore 120 bose hamwe. 

Kuri ubu Igihembo bakigejejweho na John Sullivan, uyobora Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga by’agateganyo, mu muhango wari witabiriwe kandi na  Melania Trump, umufasha wa Perezida Donald Trump.

Mukasarasi yashinze Umuryango SEVOTA “Solidarité pour l’Épanouissement des Veuves et des Orphelins visant le Travail et l’Auto promotion" mu 1994.  Bityo akaba ashimirwa uruhare mu guteza imbere uburenganzira bw’abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu hirya no hino ku Isi.

Mukasarasi yanatanze ubuhamya mu rukiko rwa Arusha anashishikariza abandi bagenerwabikorwa ba Sevota gutanga ubuhamya bushinja Uwari Burugumesitiri wa Komine Taba, Jean Paul Akayesu, ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi akaba yarabikoze atitaye ku bamuteraga ubwoba bari baranamwiciye umugabo n’umukobwa muri Jenoside. Ibi byatanze umusaruko ukomeye kuko mbwa mbere ku isi icyaha cyo gufata abagore ku isi cyahanwe, nubwo cyari gisanzwe gifatwa nk’icyaha cy’intambara kuva 1919. 

MUKASARASI yashimiwe ko yatanze umusanzu ku Isi ukomeye mu butabera, kuko yabaye ijwi ry’abandi bagore bahohotewe mu bihe by’intambara. 

Madamu Milenge Immaculee, umwe mu bagize Inteko, yavuze ko ibyo mugenzi we MUKASARASI yakoze bikwiye kuba isomo rikomeye ry’imbaraga muntu afite zo gukora ikiza, zitandukanye kure n’ibigango, ahubwo zikomoka ku mutima urangwa n’ubwitange n’ubumuntu.

Tom Ndahiro, nawe yashimangiye ko ibyo MUKASARASI yakoze bikwiye kwereka isi ko imbaraga za mbere zo kubaka u Rwanda, ziri mu Banyarwanda ubwabo, bikanatanga urugero kubabyiruka.   

Hon. Prof. Habumuremyi Pierre Damien yakira igihembo cya Mukasarasi Godelieve

Share Button