Kuri uyu wa gatanu, tariki 27 Mata 2018, abagenerwabikorwa b’Umuryango Sevota bagera kuri 70 baturutse mu Karere ka Kirehe,Umurenge wa Gatore, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye Remera mu Karere ka Gasabo.
![]() |
---|
Bwana NKUSI Déo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, abakira yabashimiye ubwitange bagize bagena umwanya wo gusura Igicumbi cy’Intwari nk’ahantu habitse amateka agaragaza ubwitange n’izindi ndangagaciro zaranze Intwari, abantu bakwiye kwigiraho mu mibereho yabo.
![]() |
---|
Bwana RWAKA Nicolas, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego, yabasobanuriye ko Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, ari ahantu hagaragaza amateka y’Intwari ariko hakaba hanashyingurwa bamwe mu Ntwari z’Igihugu, ibi akaba ari byo bihatandukanye n’inzu ndangamurage cyangwa irimbi ry’Intwari “nk’uko bamwe bajya bahita.”
Bwana RWAKA Nicolas, kandi yabasobanuriye ko Intwari z’u Rwanda zishyirwa mu byiciro bitatu; Imanzi, Imena n’Ingenzi, ariko ko kugeza ubu twizihizwa Intwari zemejwe mu 2001, ziri mu cyiciro cy’Imanzi n’Imena gusa, mu gihe ubushakashatsi bwo bukomeje.
![]() |
---|
Bwana Rwaka, yanabasobanuriye ko kandi ubutwari burangwa no kwitanga wimazeyo mubyo ukora bifitiye Igihugu cyawe n’abandi bantu akamaro nk’uko bigaragazwa n’ikimenyetso cy’ubutwari kiri ku Gicumbi, kerekana abantu babiri, umwe aha undi ibimwubaka atizigamye.
![]() |
---|
Madamu MUTSOBAKAZI Philomene, Umuyobozi w’iri tsinda yasobanuye ko umuryango Sevota ushingiye ku ihame ryo kugaba amahoro ku isi, bihereye mu Muryango muto buri muntu mu bagenerwabikorwa abarizwamo. Ibi akaba aribyo byabateye kugira icyifuzo cyo kugera ku Gicumbi cy’Intwari ngo bamenye byinshi ku bitangiye amahoro n’ubusugire bw’u Rwanda.
Sevota ni Umuryango uharanira kwishyira hamwe kw’imfubyi n’abapfakazi bafite intego yo gukora no kwiteza imbere. Watangijwe na Madamu MUKASARASI Godelieve mu 1994 (kuri ubu akaba n’Umukuru w’Inteko y’Urwego wungirije), agamije kongera kubaka imibanire y’abantu yari yatakaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.