Kuri uyu wa 23/03/2018, Itsinda ry’abasirikare bakuru 23 harimo abanyeshuri n’abarimu bo mu ishuri rya gisirikare (RDF Senior Command and Staff College) ry’i Nyakinama i Musanze, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka y’ubutwari bwaranze abanyarwanda by’umwihariko Intwari z’Igihugu zemejwe.
Iri tsinda ryakiriwe n’Umuyobozi w’ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe Bwana RWAKA Nicolas, abasobanurira amateka y’ubutwari mu Rwanda ndetse n’amateka y’Intwari z’u Rwanda.
Lt Col Sendegeya Lambert, umwarimu mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF Senior Command and Staff College) yatangaje ko basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, hagamijwe gufasha abanyeshuri n’abarimu kumenya amateka y’ubutwari mu Rwanda n’amateka y’Igihugu muri rusange.
Yagize ati “ Ni gahunda yo kugira ngo bamenye amateka y’igihugu barimo, twasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, twasuye Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, n’ubu turi hano gusura Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu kuko bituma basobanukirwa n’Igihugu barimo n’amateka yacyo.”
Col. Winfried Dzanda Hedidor, wo mu gihugu cya Ghana wari uhagarariye iryo tsinda, yatangaje ko buri wese mu gihugu cye azasubirayo afite amakuru ajyanye n’ibishingirwaho mu gutoranya Intwari z’Igihugu mu Rwanda, ibyo zakoze ndetse banarusheho guharanira kuba intwari mu kazi kabo ka buri munsi.
Abasirikare bari mu rugendo shuri basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, baturuka muri Ghana, Kenya, Senegal, Malawi, Uganda,Tanzania ,Zambia , Repubulika ya Czech na Nigeria.
![]() |
---|
Basobanurirwa ibikorwa by’ikirenga Intwari z’Igihugu zakoze, i Remera ku wa 23/03/2018
![]() |
---|
Col Winfried Dzanda Hedidor wari uyoboye iri tsinda asinya mu gitabo cyagenewe abashyitsi