Kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 24

Tariki ya 01 Gashyantare 2018, u Rwanda rwijihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 24, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Dukomeze ubutwari, twubake u Rwanda twifuza” 

Uyu munsi wabanjirijwe n’icyumweru cy’ubutwari cyatangiye ku ya 24 kugeza ku ya 31 Mutarama, cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye, birimo ibiganiro mbwirwaruhame, ikiganiro n’abanyamakuru, ikiganiro nyunguranabitekerezo, Igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu, imikino n’imihango yo guha icyubahiro Intwari z’Igihugu. Ng’uku uko byari byifashe: Amafoto.  

Tariki 25/01/2018, Ikiganiro n’abanyamakuru

                       

Mu kiganiro cyayobowe na Nyakubabwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco, abanyamakuru baganirijwe ku muco w’ubutwari waranze u Rwanda guhera rugihangwa, ndetse banagezwaho gahunda yari iteganyijwe mu gihe cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu. 

Abanyamakuru basabye inzego zishinzwe kubungabunga umuco muri rusange, kongera imbaraga mu bikorwa bigenerwa urubyiruko. 

Abanyamakuru nabo basabwe gukoresha ubushobozi bafite bwo kugera ku bantu benshi, mu bikorwa bisigasira umuco n’indangagaciro ziwushamikiyeho nk’iy’ubutwari.  

Tariki 26 Mutarama 2018: Ikiganiro nyunguranabitekerezo

Ku wa gatanu tariki 26 Mutarama 2018, muri Lemigo Hotel, habereye inama nyunguranabitekerezo ku muco w’ubutwari. Muri iyi nama inzobere mu mateka n’imibanire y’abantu zagejeje ku bayitabiriye, ibikubiye mu bushakashatsi bwakozwe.  

Atangiza inama, Umukuru w’Urwego Hon. Prof. HABUMUREMYI Pierre Damien yasobanuye ko iyi nama yateguwe mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 24, Umunsi w’Intwari z’Igihugu, asaba abayitabiriye gukomeza gusigasira umuco w’ubutwari no kuwugenderaho mu byo bakora byose, mu mibereho yabo ya buri munsi.

          

Hon. Prof. HABUMUREMYI Pierre Damien, Umukuru w’Urwego, tariki 26 Mutarama 2018

  

Prof.KABWETE MULINDA Charles,Intiti, 26 Mutarama 2018

“Ubutwari bujyana no gufasha abandi no gukora ibikorwa bihindura ubuzima bw’abandi nta nyungu cyangwa ibihembo ubikora agamije. Ubutwari bujyana no kwitanga kugeza no ku rwego rwo guhara ubuzima bwawe. Ubutwari bujyana kandi no kwicisha bugufi.”

    

Padiri Prof.NYOMBAYIRE Faustin,Intiti,Tariki 26 Mutarama 2018

"Ubutwari ni inkingi y'ihanikiro y'ubupfura, ni indangagaciro ndangamirwa, ubutwari si ku rugamba gusa, ni mu mibereho, ni ukutaba nyamujyiyobijya, aka ya mfura yagize iti: nzapfe aho guhemuka, ubutwari nibwo buzarema u Rwanda rw'ubu n'ejo hazaza"

“Umuco usagamba iyo bene wo bawisangamo ukabatera ishema. Umuco uracyendera, iyo bene wo bafite ipfunwe.”

    

Dr.NKAKA Raphael,Intiti, 26 Mutarama 2018

Mu Rwanda hashimirwaga ingabo zitangiye Igihugu zigahabwa impeta. Hashimirwaga n’abateza imbere umuco: abasizi, abisi n’abandi. Ni ngombwa kwigisha umuco n’amateka by’u Rwanda ku Banyarwanda b’ingeri zose zose, binyujijwe cyane cyane mu muryango no mu mashuri

Kera abami bahuzaga abantu n'Imana, bitwaga izina rya Nyagasani, aho ubukirisitu buziye abazungu batwara iryo zina bariha Yezu. Ibi bigaragaza ko Ikinyarwanda cyagize uruhare mu gukwirakwiza amadini atari ay'i Rwanda, bigaragaza kandi imbaraga zacyo; 

   

Dr.GAKWENZIRE Philbert,Intiti,26 Mutarama 2018

Abanyaburayi bari baramenye ko u Rwanda ari igihugu kitavogerwa n’ Abanyarwanda bari baraburiwe ko Abakoroni bakomeye, ariko barwanyije byimazeyo abakoloni baharanira kurinda Igihugu. Abakoloni batesheje agaciro indangagaciro z’umuco w’ubutwari; ubutwari bufatwa nko gukorera inyungu zabo. Uko Abanyarwanda bashubije agatima impembero, baje kugira ubutwari bwo gusaba ubwigenge, abenshi barabizira.

    

Amb.MFIZI Christophe,intiti,26 Mutarama 2018

Guhemba no gushimira abitwa intwari ntibyigeze bivaho mu Rwanda, igikwiye ni uko bikorwa harebwe indangagaciro zihuriweho na bose. Kuko byagaragaye ko mbere abantu bibeshye ku butwari bakabwitirira ibindi birimo n’ivangura.

  

TOM NDAHIRO, Umushakashatsi, 26 Mutarama 2018

Ubutwari bwa mbere bushingiye ku ndangagaciro yubaka imbaga, bitandukanye n’ingengabitekerezo isenya imbaga. 

Gukomera ku kuri, ku mahame yo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda igihugu, nibwo butwari.

   

UWACU Julienne, Minisitiri wa Siporo n’Umuco, 26 Mutarama 2018

Ibyavuye mu nama ntibibe amasigaracyicaro, buri wese icyo yakuyemo yihe umugambi w’uko ubwe kimwubaka kandi akigeze no ku bandi. 

   

26 Mutarama 2018: Igitaramo Gisingiza Intwari z’Igihugu @Kigali Convention Center

Ku wa 26 Mutarama 2018, muri Kigali Convention Center, guhera i saa kumi n’imwe n’Igice (5h30), habereye Igitaramo cyateguwe ku bufatanye bw’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe n’Umujyi wa Kigali. 

                                             

  01 GASHYANTARE 2018: Umuhango wo guha icyubahiro Intwari z’Igihugu

                                                     

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, 01 Gashyantare 2018

                    
         
         
         
         
         
         
        
        
        
Share Button