Abanyamuryango ba Girubuntu basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu

Kuri uyu wa kane tariki 30 Ugushyingo 2017, abanyeshuri bari mu biruhuko bibumbiye mu muryango Girubuntu bagera kuri 33, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, basobanurirwa amateka y’Intwari, ndetse banashishikarizwa kurangwa n’indangagaciro z’ubutwari.  

Byishimo Patrick, umukozi ushinzwe kubungabunga Ibicumbi by’Intwari wabakiriye; yababwiye ko kuba u Rwanda rufite Intwari z’Igihugu, bivuze ko Abanyarwanda twese dufite abo tugomba kwigiraho urugero rwiza; Intwari z’u Rwanda zikwiye kuba “role models” cyane cyane ku rubyiruko, aho kugira ngo usange urubyiruko rwigana gusa abahanzi n’ibindi byamamare babona kuri televiziyo. 

Urubyiruko rwasabye kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere Igihugu, bikiganisha ku iterambere rirambye no kwimakaza umuco w’amahoro n’ubumwe. 

Yabasobanuriye kandi ko Intwari z’u Rwanda zerekana ko guharanira kuba indashyikirwa bishoboka; kwimakaza umuco w’ubutwari bikwiye kubaranga muri byose naho bari hose. 

Urubyiruko rwasuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu rwasabye guharanira kubaka Igihugu no kugira umuco wo gushyirahamwe, kuko Igihugu kizabeshwaho nuko tugikoreye.

GIRUBUNTU Education Nation Africa igamije kwimakaza umuco w’ubutwari, kurwanya akarengane no kubaka amahoro mu banyarwanda, yashinzwe mu mwaka w’i 2010.

Share Button