Kuri uyu wa kane tariki 23 Ugushyingo 2017, ababyeyi bagera kuri mirongo inani batuye mu Karere ka Kamonyi, bari mu muryango SEVOTA, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu, i Remera mu Karere ka Gasabo.
Nk’uko yabigarutseho Madamu Godelieve MUKASARASI, Umuyobozi w’Umuryango Sevota, aba babyeyi bibumbiye mu matsinda arimo iryo Urunana rw’abashaka amahoro, iry’ubunyarwanda, bityo urugendo bagiriye ku Gicumbi rukaba rwari rugamije kurushaho kumenya amateka y’Igihugu cyabo, n’ay’Intwari zakitangiye kugira ngo nabo bafate umurongo wo kurushaho gutoza urubyiruko indangagaciro z’ubutwari.
Byishimo Patrick, Umukozi w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, ushinzwe kubungabunga ibicumbi by’Intwari z’Igihugu, yasabye abo babyeyi kuba intumwa z’ubutwari mu miryango yabo. Abasobanurira amateka y’Intwari z’Igihugu, yababwiye ku ubutwari bushobora kuvukanwa, ko ariko nanone butozwa kandi bukanaharanirwa, btiyo abasaba kubuharanira bo ubwabo, no kubutoza abana babo.
Mukasarasi Godelieve ageza ijambo ku babyeyi bo muri SEVOTA, Remera 23/11/2017
Sevota ni Umuryango uharanira ubwisanzure bw’abapfazi n’imfubyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi washinzwe mu 1994 na Madamu MUKASARASI Godelieve.