Kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2017, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo n’Umuco hateraniye inama ya mbere itegura Umunsi w’Intwari z’Igihugu 2018.
Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe rufatanyijwe n’inzego zitandukanye rutegura Umunsi w’Intwari z’Igihugu uko umwaka utashye, ni muri urwo rwego hateguwe iyo nama.
Nk’uko byagarutsweho na Bwana NKUSI Déo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego; umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa hagamijwe Kurinda no gukomeza indangagaciro z’ubutwari zishingiye ku muco nyarwanda ; Gushingira ku muco mu bikorwa byose byubaka u Rwanda; Kwibuka, gushima no gusingiza Intwari z’ingeri zose zakoze ibikorwa bihebuje mu bihe bitandukanye ; Gushima no kurata Intwari z’Igihugu kugira ngo zitubere urugero rwiza mu mibereho ya buri munsi, gutoza urubyiruko umuco w’ubutwari, kwimakaza umuco wo gushima icyiza no kwanga ikibi, ugahangara kukirwanya.
Muri mwaka wa 2018, biteganyijwe ko icyumweru cy’ubutwari kizatangira tariki 24 Mutarama 2018, kikageza tariki 31 Mutarama 2017. Iki cyumweru kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro mu mashuri, muri za Minisiteri, Ibigo bya Leta n’Ibyigenga, kuri radiyo na televiziyo, ibitaramo, amarushanwa y’imikino n’ibindi.
Umunsi Mukuru w’Intwari nyirizina uzizihizwa tariki ya 01 Gashyantare 2018, ahateganyijwe umuhango wo guha icyubahiro Intwari z’Igihugu uzabera ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera, ndetse n’ibirori n’ibiganiro ku rwego rw’Umudugudu.
Abitabiriye inama barashishikariza Abanyarwanda kuzitabira ibikorwa bitandukanye bizakorwa mu cyumweru cy’ubutwari no ku munsi nyirizina.
Intwari z’u Rwanda zishyirwa mu byiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’Ingenzi. U Rwanda kugeza ubu rufite Intwari mirongo itanu n’eshatu ziri mu byiciro bibiri. Umusirikare utazwi izina na Major General Fred GISA RWIGEMA, bari mu cyiciro cy’Imanzi, Umwami MUTARA III RUDAHIGWA, RWAGASANA Michel, UWILINGIYIMANA Agathe, NIYITEGEKA Felecite n’abanyeshuri b’i Nyange (abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu bazize n’abarokotse Igitero cyo ku wa 18 Werurwe 1997) nabo bakaba mu cyiciro cy’Imena.