76 BIBUMBIYE MURI CLUB UMUCO N’UBUTWARI Y’ISHURI SON RIZE ACADEMY (MUSANZE) BASUYE IGICUMBI CY’INTWARI Z’IGIHUGU

Abanyeshuri mirongo irindwi na batatu n’abarezi babo batatu, bibumbiye muri Club Umuco n’ubutwari  y’ishuri rya Son Rise Academy riherereye mu Karere ka Musanze; kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017, basuye Igicumbi cy’Intwari z’Igihugu;

Mu kiganiro bahawe, basobanuriwe Ibyiciro by’Intwari z’Igihugu, babwirwa ababikubiyemo ndetse n’amateka yagiye aranga buri umwe mu Ntwari z’Igihugu; ndetse banasobanurirwa indangagaciro z’ubutwari ari nazo zishingirwa hakorwa ubushakashatsi ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa. 

Uru rugendo rwabimburiwe no guha icyubahiro Intwari z’Igihugu, abanyeshuri bavuga ko barwigiyemo byinshi kandi biha intego yo kubisangiza bagenzi babo basize ku ishuri, ndetse no kurushaho guharanira indangagaciro z’ubutwari ari zo zikurikira:

1)      Kugira umutima ukomeye kandi ucyeye (udatinya gushyigikira icyiza, kugaragaza ikibi no guhangara kucyirwanya kandi uzi neza ingaruka byakugiraho);

  1. 2)      Gukunda Igihugu;
  2. 3)      Ubwitange;
  3. 4)      Kugira ubushishozi;
  4. 5)      Kugira ubwamamare mu butwari;
  5. 6)      Kuba intangarugero
  6. 7)      Kuba umunyakuri;
  7. 8)      Kugira ubupfura;
  8. 9)      Kugira ubumuntu.

Club Umuco n’Ubutwari ni amatsinda yashyiriweho urubyiruko, ngo rumenyeremo umuco ukwiye kuranga Umunyarwanda, kandi banitorezemo indangagaciro z’ubutwari ari nazo zisigasiye Iterambere ry’u Rwanda; Kuri ubu izi club zikaba ziri mu mashuri abanza n’ayisumbuye yose yo mu Rwanda. 

Urwego (CHENO) ruboneyeho gushima amashuri afasha izi club kugera ku bikorwa bitandukanye birimo n’icyi cyo gusura Igicumbi cy’Intwari.  

Share Button