ABANTU 35 BASHOBORA KONGERWA MU NTWARI Z'IGIHUGU (IMPAMO) !

Nk’uko byagarutsweho mu binyamakuru bitandukanye nka Igihe.com mu nkuru yabo iri kuri “link” ikurikira: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-35-bashobora-kongerwa-mu-ntwari-z-u-rwanda   ndetse n’ikinyamakuru Umuseke.com mu nkuru yabo  iri kuri link https://www.umuseke.rw/abantu-35-bamaze-gukorwaho-ubushakahsatsi-bwo-gushyirwa-mu-ntwari-zigihugu.html, n’ikinyamakuru Ukwezi.com kuri link yacyo https://www.ukwezi.com/mu-rwanda/3/Hari-abantu-35-bakozweho-ubushakashatsi-bashobora-kongerwa-mu-ntwari-z-u-Rwanda bigaragara ko byemejwe ko abantu 35 koko bemejwe nk’abazashyirwa mu Ntwari z’Igihugu. Ariko se imvo n’imvano yabyo ni iyihe? Ukuri ni ukuhe?

Mu nama y’abanyamakuru yateguwe na Minisiteri ya Siporo n’Umuco n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), hagarutswe ku nshingano y’Urwego yo gukora ubushakashatsi; Abanyamakuru babajije impamvu Urwego rudatangaza izindi Ntwari, bityo Igisubizo bahawe kiba intandaro y’inkuru yagarustweho mu binyamakuru bitandukanye y’uko 35 baba bagiye kongerwa mu Ntwari z’Igihugu.

N’ubwo uyu mubare wagarutsweho na Nyakubahwa Dr HABUMUREMYI Pierre Damien agaragaza abakandida bakozweho ubushakashatsi n’Urwego ku bw’ibikorwa byiza bakoze bifitiye Igihugu akamaro, mu mvugo ye ntiyemeje ko koko aba bazashyirwa mu Ntwari z’Igihugu.

Mu bantu batandukanye bakorwaho ubushakashatsi n’Urwego (CHENO), havamo koko abashobora kuba Intwari mu byiciro by’Intwari uko ari bitatu (Imanzi, Imena n’Ingenzi), ariko kandi hakavamo n’abashobora guhabwa Imidari cyangwa Impeta zitandukanye; nk’uko inyito ibigaragaza “Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imadari n’Impeta by’Ishimwe.” Mu bisobanuro byahawe abanyamakuru harimo n’uko ubusanzwe Imidari y’Ishimwe ihabwa abantu bose bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bice bitandukanye by’ubuzima bw’Igihugu naho Impeta z’Ishimwe zigahabwa gusa abagize uruhare mu bikorwa byerekeranye n’umutekano w’Igihugu biganjemo ingabo na polisi.    

Iyi nkuru ntigamije kunyomoza ibyanditswe irasobanura uko ubushakashatsi bw’Urwego bukorwa.

Nk’uko bigenwa n’Itegeko no 13 bis/2009 ryo kuwa 16/06/2009 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; mu ngingo ya 60 “Inteko y’Urwego ibyibwirije, ibisabwe n’inzego z’ubuyobozi bireba cyangwa n’undi wese, ishobora gutangiza ubushakashatsi ku muntu cyangwa abantu bakwiye guhabwa imidari y?ishimwe”; ibi bivuze ko Urwego rufite mu nshingano gukora ubushakashatsi ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bashyirwa mu Ntwari cyangwa bagahabwa Umudari bitewe n’icyo bakwiye koko

Ingingo ya 61y’iri tegeko ikomeza ivuga ko Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bugeza ku Nteko y’Urwego urutonde ruherekejwe na raporo y’ubushakashatsi yakozwe k’usabirwa guhabwa umudari w’ishimwe n’urwego yashyirwamo. Ingingo ya 62 ikagaragaza ko“iyo urutonde rw’abakwiye gushyirwa mu Ntwari n’abakwiye guhabwa imidari y’shimwe rumaze kwemezwa n’Inteko y’Urwego, rushyikirizwa Inama y’Abaminisitiri, rukemezwa n’Iteka rya Perezida wa Repubulika”; Ibi bivuze iki?

1)   N’ubwo Urwego rushinzwe gukora ubushakashatsi no gukora urutonde ku bashyirwa mu Ntwari z’Igihugu, sirwo rwemeza abagirwa Intwari n’abahabwa Imidari n’Impeta by’Ishimwe;

2) Uko inzego zihanahana inshingano muri ubu bushakashatsi niko n’ibibikubiyemo binononsorwa n’ubushishozi bukiyongera bityo umubare 35 ukaba udakwiye gufatwa nk’ihame ry’abakwiye kongerwa mu Ntwari nk’uko bigaragara mu mitwe y’inkuru zagarutsweho haruguru ahubwo ni abakozweho ubushakashatsi ku ntambwe ya mbere; aribwo bukorwa n’Urwego.   

Ikindi gikwiye kumvikana neza cyanagarutsweho mu nama y’abanyamakuru yo ku wa 20 Mutarama 2017, ni uko icy’ingenzi atari umubare munini w’abagizwe Intwari cyangwa abahabwa Imidari y’Ishimwe, ko ahubwo ikingenzi ari uko buri wese yafatira urugero ku Ntwari zemejwe kugeza ubu tugashimangira indangagaciro z’Ubutwari zikurikira ari nazo zishingirwaho hakorwa ubushakashatsi:  

1) Kugira umutima ukomeye kandi ukeye: Kugira umutima udatinya gushyigikira icyiza,kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya kandi uzi neza ingaruka.

2)  Gukunda Igihugu: Gushyira imbere no guharanira ubusugire, iterambere n’ishema by’Igihugu n’ubumwe bw’abagituye.

3)   Kwitanga: Kwigomwa inyungu zawe bwite, guharanira inyungu rusange byaba ngombwa ugahara ubuzima bwawe.

4)    Kugira ubushishozi: Kureba kure no kumenya ukuri kutagaragarira buri wese.

5)      Kugira ubwamamare mu butwari: Kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari bizwi kandi bishimwa na benshi.

6)      Kuba intangarugero: Kurangwa n’ibikorwa bihebuje , bibera abandi urugero rwiza.

7)      Kuba umunyakuri: Kurangwa n’ukuri kandi ukaguharanira ntutinye no kuba wakuzira.

8)      Kugira ubupfura: Umuco mwiza ugaragarira mu matwara meza , imibereho, imyifatire n’imibanire n’abandi.

Share Button