Imyiteguro y’Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu 2017, yatangijwe ku mugaragaro

Tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihizwa Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, ukaba umwanya wo kuzirikana ibikorwa by’ikirenga Intwari zakoze, no gushishikariza Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko kugera ikirenge mu cy’Intwari z’Igihugu. Imyiteguro y’Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu 2017 ikaba yatangijwe n’inama yahuje Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe n’inzego zitandukanye zigira uruhare muri uyu Munsi Mukuru.

Nk’uko Umunyamabaganga Nshingwabikorwa yabigarutseho atangiza inama, Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu 2017, ufite insanganyamatsiko igira iti: ; Abanyarwanda bazafata umwanya wo kuzirikana kuri gahunda na Politike zubatse Igihugu kandi banaganire ku mahitamo bafite mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, n’ibyatuma rukomeza gutera imbere.

Mu biganiro bagiriye mu matsinda, abafatanyabikorwa mu gutegura uwo Munsi, bagarutse ku bikorwa bizibandwaho birimo “Urugendo rwo kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze Intwari z’Igihugu, ruzaba ku wa 20/01/2017 i Kigali no mu Turere twose tw’Igihugu, Igitaramo Gisingiza Intwari z’Igihugu, kizabera kuri Stade Amahoro ku wa 31 Mutarama 2017, ibiganiro bitandukanye bizatangwa, Umuhango wo gushyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari i Remera n’ibirori bizabera ku rwego rw’umudugudu ku wa 01 Gashyantare 2017. 

Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu ubu uzaba wizihizwa mu Rwanda uzaba wizihizwa ku nshuro ya 23; Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe n’abafatanyabikorwa barwo mu gutegura uyu munsi barashishikariza Abanyarwanda kuzitabira gahunda iteganyijwe izadufasha kuzirikana ibikorwa by’ikirenga byaranze Intwari z’Igihugu.

Share Button