Nyakubahwa Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien, Umukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe; kuri uyu wa gatatu, yasuye Ishuri ryisumbuye rya Nyange.
umukozi wa engineering Brigade arasobanurira abayobozi aho imirimo igeze
Ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe iri shuri riri kuvugururwa. Uru rungendo rwari rugamije kurebera hamwe aho ibikorwa byo kuvugurura iri shuri bigeze; Nyuma yo kongerwamo ishami ryigisha amateka, gukora icyumba kigaragaza amateka y’ubutwari,kuhashyingura imibiri ya zimwe mu Ntwari z’Imena zaguye mu gitero cyo ku wa 18 Werurwe 1997, byitezwe ko iri shuri rizasurwa, rikigisha Ndi Umunyarwanda, ubwitange, ubumuntu, guhangara kurwanya ikibi kandi uzi neza ko byakugiraho ingaruka n’izindi ndangagaciro ziranga Intwari z’Igihugu.
Amwe mu mashuri ari kuvugururwa harimo n’iry’ umwaka wa gatandatu igitero cyahereyemo
Nyakubahwa Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien, mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Urwego, abahagarariye Minisiteri y’Uburezi, Akarere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange, Paruwasi ya Nyange na Engineering Brigade ishinzwe imirimo yo kubaka; yibukije izo nzego agaciro Leta y’u Rwanda iha ishuri ryisumbuye rya Nyange kubera amateka y’ubutwari yaranze abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu 1997, ndetse anasobanura ko ahantu habereye igikorwa cy’ubutwari nk’icyo hadakwiye gusa nabi, hakwiye kubungwabungwa no kwagurwa ku buryo uhageze ahigira byinshi akaba ariyo mpamvu Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe rwashyize imbaraga mu gukora ubuvugi kugira ngo iki kigo kivugururwe.
Inama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye
Ishuri ryisumbuye rya Nyange riherereye mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Nyange; ku mugoroba w’iya 18 Werurwe 1997, abacengezi binjiye mu kigo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu basaba abanyeshuri kwitandukanya, abanyeshuri barabyanga bahamya ko bose ari abanyarwanda kugeza ubwo 6 muri bo bahasize ubuzima n’undi umwe akaza gupfa nyuma azize ibikomere. Abanyeshuri bigaga muri ayo mashuri abiri, abazize igitero n’abakirokotse ubu bakaba babarirwa mu Ntwari z’Igihugu; mu cyiriro cy’Imena.
icyapa cyanditsweho amazina y'abazize igitero