Abagize Inteko y’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe CHENO, basuye ku Mulindi w’Intwari ahari Inzu Ndangamurage iranga amateka y’urugambwa rwo kubohora Igihugu, basanga hakwiye kurushaho kubungwabungwa, Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko bagashishikarizwa kuhasura kuko habumbatiye amateka y’ubutwari bukomeye bwaranze amateka y’urugamba rwo kwibohora.
umukozi w'inzu ndangamurage arasobanurira abagize inteko ibice bihagize
Uru rugendo rwabaye muri gahunda ndende yo kumenya no gukora ubujyanama ku gikwiye gukorerwa ahantu hatandukanye habereye ibikorwa by’ubutwari bityo hakabungwabungwa kandi Abanyarwanda bose cyane cyane urubyiruko bakahigishirizwa indangagaciro z’ubutwari zirimo gukunda Igihugu, kugira ubushishozi, guharanira ukuri, ubupfura, ubumuntu n’izindi.
Nk’uko byagarutsweho mu biganiro bagize muri uru rugendo, abagize Inteko y’Urwego barasanga by’umwihariko ku Mulindi w’Intwari hakwiye kwigishirizwa no gutoza ubwitange, gukunda Igihugu,Ubumwe, ubufatanye, gukora umurimo unoze, n’imyitwarire (discipline) nk’indangagaciro zifatizo zaranze urugamba rwo kubohora Igihugu, bakanasanga kandi kuzirikana iteka urugendo rwabayeho mu rugamba rwo kubohora Igihugu ari ngombwa cyane mu gusigasira ibyagezweho.
umukuru w'Urwego Hon. Dr. HABUMUREMYI Pierre Damien imbere mu ndake y'amateka
Inzu ndangamurage izwi nko ku Mulindi w’Intwari, niho RPF-Inkotanyi yateguriye urugamba rwo kubohora Igihugu, ndetse hanategurirwa politike nyinshi zaranze Goverinoma y’Ubumwe n’Ubwiyunge zafashije kandi zigifasha u Rwanda kuba indashyikirwa mu ruhando rw’amahanga.
umukuru w'urwego arasinya mu gitabo cy'abashyitsi
Abagize Inteko y’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu barashima ibimaze gukorwa mu rwego rwo kubungabunga iyi nzu ndangamurage, ariko bakanasanga hakwiye kongerwa ibikorwa, n’ibigaragaza amateka y’uru rugamba mu buryo bw’amashusho, inyandiko, filimi kandi hakanamenyekanishwa ku buryo bwisumbuyeho.