#KWIBUKA 22: UWILINGIYIMANA Agathe, Intwari y’Imena; 23 Kamena 1953-07 Mata 1994

Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, twifuje kongera kubagezaho amateka y’Intwari mu kiciro cy’Imema Madamu UWILINGIYIMANA Agathe, waranzwe no kurwanya amacakubiri, irondabwoko n’irondakarere, kugera ubwo abizize,akicwa“n’ingabo za Leta”zari zishinzwe ku murinda. Yishwe ku munsi wa mbere wa Jenoside tariki 07 Mata 1994.

Uwilingiyimana Agathe ni mwene Ntibashirakandi Yuvenali na Nyirantibangwa Saverina. Yavukiye i Gikore  mu Karere ka Kibingo mu Ntara ya Butare ku wa 23 Kamena 1953. Ashakana na Barahira Inyasi mu wa 1976, babyarana abana batanu.

Icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza yacyigiye i Gikore kuva mu wa 1960 kugeza mu wa 1963, icya kabiri acyigira i Kansi kuva mu wa 1963 kugeza mu wa 1966. Ayisumbuye yayize muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux i Kigali kuva mu wa 1966 kugera mu wa 1973, ahakura impamyabushobozi y’ubwarimu D7. Amashuri makuru yayize mu Ishuri Rikuru Nderabarezi ( I.P.N.) ry’i Butare kuva mu wa 1973 kugera mu wa 1976, aho yakuye impamyabumenyi yo kwigisha  imibare n’ubutabire (mathématiques –chimie) mu cyiciro cya  mbere cy’amashuri yisumbuye. Mu wa 1984-1986 yakomereje  muri Kaminuza  y’u Rwanda, ahakura impamyabushobozi ihanitse mu butabire  ( chimie).

Uwilingiyimana Agathe yakunze igihugu. Yahangaye kujya ku isonga rya politike  ari umutegarugori bidasanzwe mu Gihugu, ahangana n’ingoma y’igitugu ku mugaragaro. Kuva mu wa 1976 kugeza mu wa 1984 yabaye umwarimu mu ishuri mbonezamubano  ryo ku Karubanda i Butare, yigisha imibare n’ubumenyi. Kuva mu wa 1986 kugeza muri Werurwe 1989 aba  umwarimu w’ubutabire (chimie/chemistry)  mu Rwunge rw’amashuri  rw’i Butare ari n’umushakashatsi mu kigo cy’ubushakashatsi ku miti ya gakondo ( CURPHAMETRA : Centre Universitaire de Recherche en Pharmacopée et Médecine Traditionnelle). Kuva muri Werurwe 1989 kugeza muri Mata 1992, yabaye Umuyobozi w’Inganda nto n’iziciriritse muri Minisiteri  y’Inganda n’Ubukorikori. Kuva ku wa 16 Mata 1992 kugeza ku wa 16 Nyakanga 1993 aba Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Kuva ku wa 17 Nyakanga 1993 kugera ku wa 07 Mata 1994 yabaye Minisitiri w’Intebe.

Ari Minisitiri w’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yahangaye gukuraho akarengane mu mashuri igihe abashinze icyo bise “iringaniza” bari bagitegeka Igihugu. Icyo gihe yaharaniraga kurenganura abakandamijwe n’ingoma y’igitugu n’ubwicanyi, hagakurikizwa ubushobozi bwa buri munyeshuri.

Uwilingiyimana  Agathe yamamaye mu butwari.       Yabaye Minisitiri w’Intebe w’Umunyarwandakazi wa mbere mu Rwanda, aba uwa kabiri muri Afurika, mu gihe cy’amahina cyo guhangana n’ingoma y’igitugu. Yahanganye na yo atazuyaza, ntiyahungabanywa n’ibitotezo kandi ntiyagamburuzwa na byo.

 

Yaharaniye iterambere ry’Abanyarwandakazi mu burezi. Ari mu bashinze ishyirahamwe “SERUKA”(Ishyirahamwe ry’Abari n’Abategarugori riharanira Amajyambere), agira  uruhare rukomeye mu gushinga  umuryango FAWE (Forum for African Women Education) umuryango ugamije guteza imbere uburere bw’Abanyafurikakazi, aharanira ko abari n’abategarugori bashyirwa mu nzego z’ubuyobozi. Yatanze urugero rwo kurwanya amacakubiri mu burezi no mu buyobozi.

 

Hashingiwe ku ndangagaciro z’ubutwari arizo Kugira umutima ukomeye kandi ucyeye , Gukunda Igihugu, Kugira ubwitange, Kugira ubushishozi, Kugira ubwamamare mu butwari,Kuba intangarugero, Kuba umunyakuri,Kugira ubupfura no Kugira ubuntu,Uwilingiyimana Agathe yagizwe Intwari y’Igihugu mu cyiciro cy’Imena n’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Nzeri 2001.  

    

Tuzahora tumwibuka.

Share Button