Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukuboza 2015, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Koperative Umwalimu SACCO, bateguriye umwiherero w’Umunsi umwe Intwari z’Imena zarokotse igitero cy’abacengezi i Nyange cyo ku wa 18 Werurwe 1997.
Atangiza umwiherero Nyakubahwa Minisitiri wa Siporo n’Umuco yabaganirije ku ndangagaciro z’ubutwari n’ibikwiye kuranga Intwari y’Igihugu aho ituye;yashimangiye cyane ko bitoroshye kuba Intwari y’Igihugu ukiriho ariko ko bishoboka. Yabasabye gukomeza guhamya “Ndi Umunyarwanda”, nk’uko bayihamije ari abana bato mu gihe nta n’ibiganiro biyivugaho byari byakaba. Mu ijambo rye yagize ati: “ubutwari ntibusaba imyaka, mwabaye Intwari mukiri bato, muri Intwari zikiriho zibanye n’abandi Banyarwanda bafite ibyo babigiraho,mwahamije Ndi Umunyarwanda igihe ibiganiro biyerekeyeho byari bitaratangira gutangwa”
Yabibukije ko ibikorwa by’ubutwari bitabangikana n’ubugwari kandi ko bigayitse kuba waratangiye ushimwa ugasoza ugawa bityo abasaba guhora baharanira gukomeza ubutwari”
Bwana SINDAYIHEBA Phanuel, Umuyobozi w’Ishyirahamwe “Komezubutwari”, rihuza Intwari z’i Nyange, mu kiganiro ku mikorere n’imikoranire y’ishyirahamwe n’izindi nzego, yasobanuye ko iryo shyirahamwe rifite agaciro kanini mumibereho yabo, yasabye ko Igihugu cyabafasha gukomeza kuryagura, kandi nk’Intwari zikiriho zibumbiye muri iryo shyirahamwe bakagira uruhare mu bikorwa by’Igihugu, nko kwigisha indangagaciro z’ubutwari mu rubyiruko. Yasabye ko hakwandikwa igitabo cy’amateka yaranze ubutwari bwabo, hakanakorwa filimi mbarankuru (documentary film) ivuga ku butwari bw’i Nyange kugira ngo bitazibagirana kandi bigira icyo byigisha Abanyarwanda.
Bwana RUGAMBA Egide, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Bwana NGIRABAGENZI Christophe, Umukozi m’Umwarimu SACCO mu kiganiro k’ “Uruhare rw’Intwari mu Iterambere ry’Igihugu no kwihangira umurimo”, basabye Intwari kuba ijisho ry’Ubuyobozi bw’Igihugu aho batuye, bagahora barwanya ikibi kandi bimakaza Umuco w’ubutwari mu kugaragaza ikiza buri Munyarwanda akwiye gushyira imbere. Basabye Intwari kugira uruhare rufatika mu bikorwa bibateza imbere n’ibiteza imbere Igihugu.
Intwari zashoje umwiherero biyemeza gukomeza kuba indorerwamo mu buzima bwa buri munsi aho batuye naho bakorera, kandi biyemeza kugira uruhare muri gahunda za Leta no kuzishishikariza abandi. Bashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku bw’agaciro k’ikirenga yabahaye kandi biyemeza kutazamutenguha.
Intwari z’Imena zemejwe n’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Nzeri 2001, ni urutonde rw’abanyeshuri 47, abagabo 26 n’abagore 21 bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu Ubwo ishuri ry’Isumbuye rya Nyange ryaterwaga n’abacengezi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 1997 bakanga kwitandukanya bakurikije amoko nk’uko abacengezi babisabaga. Nyuma y’uko icyo gitero cyishe batandatu, umwe akaza gupfa mu mwaka wa 2001 azize ingaruka z’icyo gitero, ubu Intwari zikiriho ni mirongo ine (40).
Ifoto y’urwibutso (15 Ukuboza 2015)