UMUCO W’UBUTWARI, IKIRANGO CY’ABANYARWANDA

Ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara giherereye mu mujyi wa Kigali, mu murenge wa Kimisagara kikaba ari ikigo cya  Ministeri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, gifasha urubyiruko kwiteza imbere kibigisha amasomo atandukanye nta kiguzi muriyo harimo gutwara ibinyabiziga n’ubukerarugendo, mu rwego rwo kurwanya ubukene bukunze kwibasira urubyiruko. Muri iki kigo kandi hahurira urubyiruko  ruba ruje mu mikino itandukanye.       

 

Nadine UMUGWANEZA, umushakashatsi mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari,Imidari n’impeta by’ishimwe wasuye iki kigo yaganiriye n’urubyiruko rutandukanye yahasanze rumubwira uko rwumva umuco w’ubutwari:

Kuri bo: “ubutwari ni ibikorwa byiza umuntu akorera abandi,atitaye ku ngaruka byamugiraho,ni ubwitange umuntu yerekana agamije guteza imbere abantu benshi atarebye inyungu ku giti cye.

Nk’urubyiruko basanga ubutwari ari uguharanira kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, ntibahore bateze amaboko bashaka ubufasha buvuye hanze.

Mu baganiriye n’umushakashatsi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari,Imidari n’impeta by’ishimwe, harimo Mujawimana Marie Chantal,uri kwiga gutwara ibinyabiziga n’ubukerarugendo, we asanga umuco w’ ubutwari n’umuco nyarwanda muri rusange bikwiye kubumbatirwa kuko ari cyo kirango cy’abanyarwanda, yifuje kandi ko hazajya habaho gusura ahantu hateranira urubyiruko rukigishwa umuco w’ubutwari , rukanasobanurirwa amateka y’intwari z’u Rwanda,bityo rukazigiraho ibikorwa byiza. 

MUJAWIMANA Marie Chantal, wiga gutwara imodoka n’ubukerarugendo mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara

Share Button