Ibikorwa byakozwe na MINISPOC n’ibigo biyishamikiyeho mu rwego rwo kwibuka abahoze ari abakozi ba MIJEUMA n’abateje imbere umuco na Siporo

Kuri uyu wa gatanu, tariki 19 Kamena nibwo MINISPOC n’ibigo biyishamikiyeho bibutse abahoze ari abakoze ba MIJEUMA (minisiteri y’Urubyiruko n’amakoperative), abakinnyi ndetse n’abateje imbere umuco na siporo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994;

Mu rwego rwo kwibuka; Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho bateguye ibikorwa bitandukanye.

Ku wa gatanu tariki 12 Kamena, Minisitiri ari kumwe n’abayobozi ndetse n’abakozi bo mu bigo bitandukanye basuye kandi bifatanye n’abaturage bo mu Murenge wa Musha, mu Karere ka Gisagara, Intara y’Amajyepfo.

Minisitiri ari kumwe n’abapfakazi ba Jenoside bo mu Murenge wa Musha

Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco arunamira abazize Jenoside mu Murenge wa Musha

Kuri uyu wa gatanu tariki 19 kamena 2015, nibwo hakozwe urugendo rwo kwibuka, aho abarwitabiriye bavuye ahazwi nko ku kinamba bagana ku Rwibutso rwa Jenoside ruherereye ku Gisozi, nyuma yaho abarwitabiriye basura urwo rwibutso, basobanurirwa uburyo amateka ya Jenoside abungwabungwa.

Minisitiri, abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri Minispoc (iburyo E/S CHENO& PC Minispoc), ibumoso (ES RALC) barongoye abandi mu rugendo rwo kwibuka

Ku rwinjiro rw’Urwibutso, barasobanurirwa gahunda iri bukurikizwe

Hashyizwe indabo ahabugenewe, bafata n’umunota wo kwibuka

Minisitiri aratanga inkunka yo kubungabunga Urwibutso

Baragezwaho filime igaragaza amateka yo kwiyubaka

Nyuma y’urugendo no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, imihango yo kwibuka yakomereje muri stade Amahoro nto, abayitabiriye bahabwa ibiganiro bitandukanye birimo n’ikingaruka za Jenoside ku iterambere ry’umuco na siporo.

Minisitiri aragezwaho urumuri rw’Icyizere

Umuhanzi Grace arafasha abitabiriye kwibuka abinyujije mu ndirimbo

Dr BIZIMANA Jean Damascene aratanga ikiganiro ku ngaruka za Jenoside ku iterambere ry’umuco na siporo

Share Button