Clubs z’umuco w’ubutwari zirakataje mu mashuri ya Rubavu na Nyabihu

Club z’umuco n’ubutwari mu Karere ka Rubavu na Nyabihu, zifasha abanyeshuri guhura bakaganira ku ndangagaciro zo gukunda Igihugu, no guharanira kugiteza imbere;

Denise UMUTONI umukozi w’Urwego CHENO aganira n’abanyeshuri ba G.S REGA Catholique

  • Guterana bakaganira ku nsanganyamatsiko ijyanye n’indangagaciro  y’umuco nyarwanda;
  • Imikino n’ibihangano bivuga ku muco n’ubutwari (ikinamico, imivugo,imbyino,n’ibindi) ;
  • Gukora ibikorwa byiza by’imirimo y’amaboko mu bigo (bonne actions) ;
  • Gufashanya hagati yabo ubwabo; bafashije bagenzi babo babagurira amakaye, babatangira amafaranga yo kuzuza amafishi y’ibizamini bya Leta;
  • Gufasha Abanyarwanda batandukanye batifashije babaremera;
  • Gukora ibitaramo by’inkera y’imihigo;
  • Kunyobanywa; (ni ukurwanisha inkoni,biga uburyo bakinga)
  • Gutinyura bagenzi babo bategura ibiganiro mpaka bibafasha kumenyera kuvugira muruhame;
  • Gutera ibiti
  • Amarushanwa y’ibihangano ku muco.

 

RWAKA Nicolas, Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi muri CHENO aganira n’abanyeshuri ba G.S Kora Catholique

Urubyiruko rusanga n’ahandi mu bindi bice by’Igihugu haba mu mashuri, no mu rubyiruko rutiga izo club zitaragera naho bagakwiye kuzishyiraho kuko ari uburyo bwiza bwo guhuriza hamwe urubyiruko rukiyubakamo ubumuntu, ruyobowe n’ibikorwa byiza byaranze Intwari.

Share Button