UMUTIMA UKOMEYE KANDI UCYEYE, KIMWE MU BIRANGA INTWARI

Burya akenshi abantu dukunze kumva ikintu, ntidufate umwanya wo kugitekereza ngo twumwe agaciro n’ireme gifite, ibyo bigatuma rimwe na rimwe usanga ibibereyeho kuduha umurongo mwiza w’ubuzima tutabiha agaciro bikwiye. Dufate aka kanya twumve neza umutima ukomeye kandi ucyeye uranga Intwari, ibyo bizadufasha kugera ikirenge mu cyazo. 

Umutima ukomeye kandi ucyeye burya ntutinya gushyigikira icyiza. 

Bamwe bashobora kuvuga ngo ariko ibyo ntaho bihuriye n’ubutwari. gusa tubitekerezeho neza. Kamere muntu burya usanga rimwe na rimwe igwa mu mutego wa ntiteranya, cyangwa ibyo ntakoze n’abandi babikora. Yego ukaba wumva icyiza wagishyigikira kuko nta nicyo kigutwaye ariko ukaba utajya wibaza ngo ese nagishyigikira kugeza kuruhe rwego? Intwari icyo ibona ari cyiza, icyemera, yo iba yanagipfira.

Mu Ntwari z’Imanzi habamo “umusirikare utazwi”, akaba ikimenyetso twibukiramo abana b’u Rwanda barwitangiye ngo rubeho, bagahara amagara yabo ngo rubeho mu mudendezo. Burya bamwe bashimishwa no kubaho mu mahoro ariko ntibite kugushima abatumye cyangwa abatuma ayo mahoro ariho. Ufite umutima ukomeye we yemera kubaho aharanira ayo mahoro kabone n’ubwo usanga akenshi atagira umwanya wo kuryoherwa nayo kuko arara ahagaze ahanganye n’icyashaka guhungabanya amahoro y’abaryamye. Kumva ko abandi babayeho neza ibyo bikamubera igihembo.

Umutima ukomeye kandi ucyehe ntutinya kandi kugaragaza ikibi no guhangara kukirwanya kandi uzi neza ingaruka.

Aha mureke tugaruke ku ngero nto zimwe na zimwe dukura ku Ntwari zacu:

1.      Fred Gisa RWIGEMA:

atangiza urugamba rwo kwibohora, si uko yari abayeho nabi mu buhungiro. Oya, yari afite ibiro, yari umusirikare ukomeye mu ngabo za Uganda, ariko abonye uko abandi Banyarwanda babayeho ahara byose atangiza urugamba rwo kubohora urwamubyaye, ndetse atayobewe ko ashobora no kuhasiga ubuzima, ibyo binamuviramo urupfu ku ya 02/10/1990.

2. Umwami MUTARA WA III RUDAHIGWA

 yahirimbanira ubwigenge bw’Igihugu ntiyarayobewe imbaraga z’abazungu n’uburyo bashobora kumwikiza,ariko yarabikoze.

      3. RWAGASANA Michel

yahangaye na mwene se wabo Gregoire KAYIBANDA, yanga kwita ku nyungu ze bwite ngo ayoboke ibitekerezo byiganjemo amacakubiri bya KAYIBANDA akunde ahabwa igice cye cy’umugati ahubwo ahitamo inyungu za benshi, n’inyungu z’Igihugu, kugeza ubwo anabizize.

4. UWILINGIYIMANA Agathe

yari ayobowe se uko utagendeye mu kwaha kw’akazu, ndetse ntaramye “ikinani” bimugendekera? Ariko ayobowe na wa mutima ucyeye kandi ukomeye yashyize imbere inyungu z’Abanyarwanda, arwanya akarengane kabagaho mu mashuri “iringaniza” ndetse anahangana n’ingoma y’Igitugu ku mugaragaro. Ibyo biza no kumuviramo urupfu tariki 07/04/1994 ku ikubitiro rya Jenoside.

5.Aka kabaruwa ka NIYITEGEKA Felecite yandikiye musaza we Koloneri Nzungize, ubwo yari amwoherereje abasirikare bo kumukura mu kigo yayobora,aho yari ahishe Abatutsi benshi anagerageza kubambutsa abahungishiriza i Goma, hari icyo katagaragaza?

 “Mon frère chéri, urakoze kuba washatse kunkiza. Ariko aho gukiza ubuzima bwanjye ntakijije abo nshinzwe, abantu 43, mpisemo gupfana nabo. Dusabire tugere ku Mana kandi unsezerere umukecuru (mama we) n’umuvandimwe.Ngeze ku Mana, nzagusabira. Witware neza! Bityo Ndagushimiye cyane kuba wantekereje. Niba Imana idukijije nk’uko tubyizeye ni ahejo”.Umuvandimwe wawe Félicité Niyitegeka.

6.  Abanyeshuri b’Inyange,

baterwa n’abacengezi ku wa 18/07/2014 bari bato mu myaka, ariko ntibari bayobewe ko nibatitandukanya ngo Abahutu bajye ukwabo n’Abatutsi bajye ukwabo birakaza abishi babo, ndetse bikanabaviramo gupfa. Ariko bahagaze ku Bunyarwanda, mbere y’uko na Gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” iza, barindwi muri bo bahasiga ubuzima, abandi na nubu babana n’ubumuga bahakuye.

Kubw’umutima ukomeye kandi ucyeye imbere y’inyungu bwite, n’inyungu z’Igihugu, Intwari iriyibagirwa, kandi igafata iyambere mu kurwanya ikibi, itayobewe ingaruka.

Abemera Imana, bagira indirimbo ivuga ngo “waba wararuhiyi iki wa munsi utabonye ijuru?” nange reka ngire nti “ baba bararuhiye iki, niba twumva ntacyo twabigiraho?” oya ntibikabe. Intwari zacu tuzigireho kumva neza icyo umutima ukomeye kandi ucyeye ari cyo ndetse tunagere ikirenge mu cyabo.

Share Button