Umunsi w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa buri tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka kwizihiza uyu munsi bibanzirizwa n’Ibikorwa byo kuwutegura bimenyekanisha ibikorwa by’akataraboneka byaranze Intwari z’ u Rwanda.Iyi gahunda yo gukurikirana Intwari z’u Rwanda ishyirwa mu bikorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari Imidari n’Impeta by’Ishimwe.
Urwego rw’Igihugu rushimzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe, ni Urwego rwatangiye gukora mu mwaka wa 2012 ariko rwashyizweho mu mwaka wa 2009. Inshingano zarwo ni uguteza imbere umuco w’ubutwari. Ruratangaza ko ibikorwa byo gutegura umunsi w’Intwari z’Igihugu byatangiye. Icyumweru cy’Ubutwari kizatangira kuva tariki ya 23-31 Mutarama 2014, naho umunsi w’intwari z’igihugu uzizihizwa ku itariki ya 01 Gashyantare 2014. Umunsi w’Intwari muri uyu mwaka wa 2014 urizihizwa ku nshuro ya20.
Icyumweru cy’Ubutwari kizarangwa n’ibikorwa bitandukanye, aribyo gutanga ibiganiro mu bigo bya Leta n’ ibyigenga, mu mashuri yisumbuye n’amakuru no mu bitangazamakuru. Ibi biganiro bikubiyemo ubutumwa bwo gushishikariza Abanyarwanda kwibuka, guha agaciro no kuzirikana ibikorwa byaranze Intwari z’Igihugu. Hazabaho kandi kumenyekanisha ubuzima n’uburyo Intwari zitoranywa, gusobanura ibyiciro by’Intwari, gushishikariza Abanyarwanda kwihesha agaciro kagaragarira mu gukunda Igihugu, kukitangira, kwitangira abandi no kwigana ibikorwa byiza byaranze Intwari.
Tariki ya 1 Gashyantare abayobozi bakuru b’Igihugu n’imiryango y’Intwari bazagira umuhango wo gushyira indabyo ahateganyijwe ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu i Remera,abayobozi b’Urwego kandi bazatanga ibiganiro kandi bashyire indabyo mu Turere ahashyinguye Intwari z’ u Rwanda :Mu Karere ka Nyanza ahashyinguye Intwari Mutara wa III Rudahigwa , mu Karare ka Musanze ahashyinguye Intwari Rwagasana Michel, mu karere ka Rubavu ahashyinguye Intwari Niyitegeka Felicite. Uyu munsi kandi uzizihizwa ku rwego rw’imidugudu, hakazatangwa ibiganiro bishishikariza Abanyarwanda kugira umuco w’ubutwari.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n”impeta by’ishimwe rushishikariza Abanyarwanda kuzitabira ibiganiro bizatangwa ndetse no gushyira mu ngiro ubutumwa buzaba bukubiye muri ibi biganiro.