CHENO MU GUSHISHIKARIZA UMUCO W’UBUTWARI IBINYUJIJE MU MARUSHANWA Y’UMUCO N’UBUTWARI AZABERA MU MASHURI

Ibi byatangajwe n’Umunyabanga Nshingwa bikorwa w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Imidari n’Impeta by’Ishimwe , ubwo yatangizaga inama yahuje Urwego,abashinzwe  Siporo n’Umuco mu Turere n’ abagize Fedaration ya Siporo  mu mashuri yo mu Rwanda.
Iyi nama yateranye kuri uyu wa 10/01/2014 mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’umuco na Siporo; ikaba yari ifite  intego yo kumenyesha abayitabiriye; gahunda y’Urwego yo  kumenyekanisha umuco w’ubutwari binyujijwe mu  marushanwa azaba mu mashuri  hagati ya za club z’umuco n’ubutwari  zikorera mu mashuri yose yo mu Rwanda.
 Aya marushanwa azafasha gucengeza indangagaciro z’ umuco w’ubutwari mu rubyiruko ku buryo burambye kubera ko mu gihe umuco utojwe urubyiruko rurawukurana kandi rukawusakaza hose vuba kubera ko ruba rugifite imbaraga zo gukora  cyane.
Ayo marushanwa azahuza abana bari mu ma Club y’Ubutwari mu bigo byose byo mu Rwanda ari mu mashuri abanza kandi akazahuza abana bo mu mashuri abanza bari mu nsi y’imyaka cumi n’ibiri nk’uko byagarutsweho n’Uhagarariye Federation Bwana Frolent ….
Abagize federation ya siporo mu mashuri  biyemeje ko gahunda y’amarusahanwa bagiye kuyigira iyabo ndetse  hakazakomeza gushishikariza  n’abandi umuco w’ubutwari hatangwa ubutumwa  aho abantu beteraniye bakurikiye cyangwa bakora siporo, ni ku bw’ibyo biyemeje ko  ku munsi w’Intwari z’Igihugu hazatangwa ubutumwa bwo gushishikariza urubyiruko indangagaciro zaranze  Intwari z’ u Rwanda.
Muri bimwe mu byifujwe n’abitabiriye inama n’uko urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu Impeta n’Imidari byishimwe rwazakorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gushakira imfashanyigisho ibigo by’amashuri zirebana n’umuco n’ubutwari, Maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego abasobanurira ko uretse no kuba babisabye ariko biri mu nshingano zikomeye z’urwego anabizeza ko bizakorwa.

Share Button