U RWANDA RWIZIHIJE UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU KU NSHURO YA 28

Tariki 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho Abanyarwanda bari mu gihugu no muhanga bahurira ahantu...

TWESE TURI ABANYARWANDA” INTERO YABAYE INTANDARO YO KURASWA KW’ABANYESHURI B’I NYANGE

Ku mugoroba w’itariki 18 Werurwe 1997, abanyeshuri bigaga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu Ishuri ryisumbuye ry’i Nyange, batewe n’abacengezi...

IMIGENDEKERE YO KWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI 2020 KU RWEGO RW’IGIHUGU

Tariki ya 1 Gashyantare 2020, u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ku nshuro ya 26 hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu...

UMUNSI W’INTWARI Z’IGIHUGU UREGEREJE, KUKI TWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI?

Umunsi w’Intwari z’igihugu wizihizwa tariki 1 Gashyantare uko umwaka utashye, kuri ubu harabura iminsi mike ngo uwo Munsi ugere, ibyinshi mu bikorwa...

MINISITIRI W’URUBYIRUKO N’UMUCO YASUYE URWEGO/CHENO

Kuri uyu wa kane  tariki 5/12/2019, Nyakubahwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, yasuye Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari...

WEBSITE VISITORS

Today
00017
This week
00379
This month
04730
This Year
58621
All days
71678

RATE OUR WEBSITE

switch to result of poll

IMIGENDEKERE YO KWIZIHIZA UMUNSI W’INTWARI 2020 KU RWEGO RW’IGIHUGU

Tariki ya 1 Gashyantare 2020, u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari z’Igihugu, ku nshuro ya 26 hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”

Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Imtwari z’Igihugu, hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro, imikino n’ibirori. Ibyinshi muri ibi bikorwa biri mu byaranze Icyumweru cy’Ubutwari cyatangiye ku wa 24 gisozwa n’Igitaramo Gisingiza Intwari ku wa 31 Mutarama 2020. 

I.    Ikiganiro n’abanyamakuru

Ku wa gatanu, tariki 24 Mutarama 2020, mu cyumba cy’inama cya Minisiteri ya Siporo habereye ikiganiro kigenewe abanyamakuru, kibanze ku kumenyesha abanyamakuru, impamvu twizihiza Umunsi w’Intwari, insanganyamatsiko izirikanwa na gahunda yari iteganyijwe mu cyumweru cy’Ubutwari.

 

  

Abayoboye ikiganiro uhereye Hon.Dr HABUMUREMYI Pierre Damien, Hon BAMPORIKI Edouard, Col Jill RUTAREMARA, NKUSI Déo

 

Abanyamakurubitabiriye ikiganiro, ku wa 24 Mutarama 2020

II.     IBIGANIRO MU MUSHURI

    

ULK, Kigali Campus, Kigali 23/01/2020                               Vatel Institute, Kigali 23/01/2020

         

Saint Joseph Integrated Technical College, 28/01/2020     African Leadership University, 30/1/2020

     

                                 Centre des Jeunes Kimisagara, 29/01/2020

III.    IRUSHANWA RY’UBUTWARI 2020

Muri  uyu mwaka wa 2020 hateguwe irushanwa ryiswe “Ubutwari Tournament 2020”, ku bufatanye bw’Urwego na Federasiyo z’imikino ya “Football” , “Basketball”, “Volleyball”, “Sitting Volleyball”, “Handball” n’umukino w’isiganwa ku magare (Cycling).

a)    Football 

Mu bagabo, Igikombe cy’Ubutwari mu mupira w’amaguru cyatwawe na APR FC n’amanota 7, ikurikirwa na Police FC n’amanota 6, Kiyovu iza ku mwanya wa 3 n’amanota 4, hasoza Mukuru n’amanota 0. 

     

Mu bagore, Igikombe cy’Ubutwari Touranment 2020 cyatwawe n’Ikipe ya Scandinavia itsinze Ikipe ya AS Kigali.

     

  AS Kigali ihabwa ibihembo,1/02/2020                              Scandinavia yishimira Igikombe, 1/02/2020

b)    Basketball 

Mu bagabo ikipe ya REG BBC yatwaye Igikombe cy’irushanwa ry’Ubutwari itsinze ikipe ya APR BBC.

 

REG BBC, yatwaye Igikombe, 1/02/2020

Mu bagore Igikombe cyatwawe n’ikipe ya  RP IPRC itsinze The Hoops yari yaratwaye iki gikombe mu mwaka wa 2020. 

 

RP IPRC yishimira Igikombe, 2/2/2020

c)    Volleyball

Haba mu makipe y’abagabo n’amakipe y’abagore, Igikombe cy’Irushanwa ry’Ubutwari cyatwawe na Kaminuza ya UTB.

     

d)    Sitting Volleyball

Sitting Volleyball n’Umukino ukinwa abantu bicaye, ahanini wiganjemo abafite ubumuga. Muri uyu mukino, mu bagabo igikombe cyatwawe n’ikipe y’Akarere ka Gasabo, itsinze iya Gisagara. Mu kiciro cy’abagore, Igikombe cyatwawe n’ikipe  ya Bugesera itsinze Gicumbi.

  

e)    Handball

Muri uyu mukino, mu bagabo Igikombe cyatwawe n’ikipe ya Police HC itsinze APR HC. Mu bagore Igikombe cyatwawe n’ikipe ya Kaminuza ishami rya Huye itsinze iya Kaminuza Ishami rya Rukara. Imikino ya nyuma y’iki Gikombe yakiniwe ahazwi nko ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi.

         

Police HC yishimira Igikombe,Gicumbi 2/02/2020     UR-Huye team yishimira Igikombe,Gicumbi 2/02/2020

f)    Isiganwa ku magare

Ku nshuro ya mbere, mu mukino w’isiganwa ku magare hatangijwe Igikombe “Ubutwari Cycling Cup”. Muri uyu mwaka uyu mukino wabareye mu Mujyi wa Kigali.

Mu bagabo HABIMANA Jean Erick ukinira Ikipe yitwa SAKA niwe waje ku mwanya wa mbere akoresheje ku ntera ya kirometero 108 igihe kingana n’amasaha 3, iminota 3 n’amasegonda 59. 

              

     Habimana Jean Erick, ashyikirizwa igihembo,26/01/2020

Mu bagore INGABIRE Diane, ukinira ikipe ya Benediction niwe waje ku mwanya wa mbere muri iri siganwa.

                                        

              Ingabire Diane ashyikirizwa igihembo, 26/01/2020

Mu ngimbi MUHOZA Erick ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs niwe waje ku mwanya wa mbere. 

                 

Muhoza Erick ashyikirizwa Igihembo, 26/01/2020

IV.    IGITARAMO GISINGIZA INTWARI Z’IGIHUGU

Tariki 31 Mutarama 2020 akazwi nka Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge, habereye Igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu cyateguwe ku bufatanye na MYCULTURE,CHENO,NYC n’Umujyi wa Kigali. Abitabiriye iki gitaramo basusurukijwe n’Urukerereza, Itorero Intayoberana, Army Jazz Band, The Vibes Band n’abahanzi ku giti cyabo nka MASAMBA, MUYANGO Jeam Marie, Mariya Yohani, MUNYENSHOZA Dieudonne, Clarisse KARASIRA, NIYOKWIZERWA Jean Bosco na Social MULA. 

Dore amwe mu mafoto:

           

V.    UMUHANGO WO GUHA ICYUBAHIRO INTWARI 2020

Tariki ya 01 Gashyantare 2020, abayobozi bakuru b’Igihugu, Intwari zikiriho n’imiryango y’Intwari bahaye icyubahiro Intwari z’u Rwanda mu muhango wabereye ku Gicumbi cy’Intwari z’Igihugu giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

      

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Nyakubahwa uhagarariye abahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda bashyira indabo ku Gicumbi cy’Intwari,1/02/2020

        

Umusikare watoranyijwe aha icyubahiro Umusirikare utazwi izina                            Umuryango wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema, tariki ya 1/02/2020

     

    Umuryango wa Rwagasana Michel, tariki 1/02/2020                   

      

              

                Umuryango wa NIYITEGEKA Felesita,tariki 1/02/2020                         Umuyobozi wa KOMEZUBUTWARI, tariki 1 Gashyantare 2020

&nb

                                                   

         Nyakubahwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco n’abagize Inteko y’Urwego, tariki 1/02/2020