Kuri uyu wa kane tariki 5/12/2019, Nyakubahwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, yasuye Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe.
![]() |
Prof HABUMUREMYI Pierre Damien, Umukuru w’Urwego, yamusobanuriye byimbitse imiterere, imikorere n’inshingano z’Urwego, n’ibimaze kugerwaho mu myaka 7 rumaze rukora birimo; gutegura Umunsi w’Intwari z’Igihugu buri mwaka, kubaka Ibicumbi by’Intwari n’ahantu ndangamateka y’ubutwari n’ibindi.
Minisitiri yashimye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku cyemezo cyafashwe cyo guhuriza umuco n’urubyiruko muri Minisiteri imwe. Yagize ati: “Urubyiruko n’indorerwamo y’uburyo umuryango w’abantu ubayeho, urubyiruko rudafite umuco ni uko rwaba rutarawutojwe, guhuriza hamwe urubyiruko n’umuco ni ingenzi kuko urubyiruko ruzarushaho gutozwa umuco, Niyo mpamvu na Minisiteri twahisemo ko yitwa MYCULTURE.”
![]() |
Minisitiri asanga gutunganya ahantu ndanagamateka y’ubutwari bikwiye kugendana no kwandika neza inkuru z’ubwo butwari, kandi bikongerwa mu bikorwa bisurwa na ba mukerarugendo hagamijwe kwigisha, guhanga imirimo no kwinjiriza Igihugu amafaranga muri gahunda y’iterambere rirambye.
Nyuma y’ibiganiro byabereye mu cyumba cy’inama cy’Urwego, Nyakubahwa Minisitiri yasuye Igicumbi cy’Intwari i Remera aha icyubahiro Intwari z’u Rwanda anasobanurirwa umushinga wo kwagura Igicumbi uri gushyirwa mu bikorwa.
![]() |
Nyakubahwa Minisitiri, Umukuru w’Urwego, Umukuru w’Urwego wungirije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego baha icyubahiro Intwari y’Imena Agathe UWIRINGIYIMANA, Remera 5/12/2019
![]() |
Nyakubahwa Minisitiri asobanurirwa umushinga wo kwagura Igicumbi cy’Intwari, Remera 5/12/2019
![]() |
Nyakubahwa Minisitiri asinya mu gitabo cy’abashyitsi, Remera 5/12/2019.
![]() |
Ifoto y’urwibutso; Nyakubahwa Minisitiri, abagize Inteko n’abakozi b’Urwego, Remera 5/12/2019